Kigali

Juno Kizigenza na Mawete bategerejwe i Goma mu gitaramo kizasoza irushanwa Miss Cleopatra

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/10/2022 12:32
0


Umuhanzi w’umunyarwanda Juno Kizigenza n’umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gaz Mawete bategerejwe mu gitaramo kizasusurutsa abazitabira ibirori byo guhitamo umukobwa uzegukana ikamba ry’irushanwa ry’ubwiza, rya “Miss Cleopatra Goma 2022."



Ni ubwa mbere Juno Kizigenza agiye gutaramira muri Congo, ariko si ubwa mbere Gaz Mawete ataramiye muri Iki gihugu cy'amavuko, anahafite ibitaramo bibiri muri iki gihe. Harimo ikizaba ku wa 5 Ugushyingo 2022, n’ikindi azakora ku wa 6 Ugushyingo 2022.

Agiye gutaramira muri iki gihugu mu gihe yitegura gushyira hanze indirimbo ye yise ‘Ihoho’. Anaherutse gutangaza ko muri uyu mwaka azasohora album ye ya mbere.

Gaz Mawete bazahurira ku rubyiniro yavutse yitwa Gael Kapia Mawete. Ni umuhanzi wo muri Congo, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umubyinnyi wabigize umwuga. Yagize izina rikomeye mu ruhando rw’abanyamuziki abicyesha indirimbo ye yise ‘Olingi Nini’.

Yavutse ku wa 30 Nzeri 1993 mu Mujyi wa Kinshasa. Muri iki gihe umuziki we awukorera mu inzu ifasha mu bya muzika ya Bomaye Musik.

Gaz yagize uruhare kuri Album y’Igifaransa ya Dadju yasohotse mu Ukwakira 2019, by’umwihariko ku ndirimbo ‘Mwasi ya Congo’. Yakoranye kandi n’umunya-Cameroon Locko. Yanaririmbye mu gitaramo cyabereye i Paris ari kumwe n’umuhanzi Naza. Afitanye indirimbo na Yvan Buravan bise ‘Tulale’.

Ni ku nshuro ya Gatanu hagiye kuba ibirori byo gutora Miss Cleopatra Goma. Iri rushanwa ryitabirwa cyane n’abakobwa babarizwa kandi bakuriye muri uyu Mujyi.

Muri iki gihe abakobwa bahatanye mu matora yatangiye ku wa 8 Ukwakira 2022 kuri internet no kuri SMS, afite amajwi 35, ni mu gihe Akanama Nkemurampaka gafite amajwi 50%.

Abantu bakanguriwe gutangira kugura amatike hakiri kare. Kwinjira ni amadorali 15, 20, 50 ndetse n'amadorali 100 muri VVIP.

Ibirori byo gutora Miss Cleopatra bizaba ku wa 6 Ugushyingo 2022 bibere muri hoteli y'inyenyeri eshanu ya Goma Serena Hotel, iherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umukobwa uzambikwa ikamba azasimbura Ndashimye Lysa w’imyaka 17 y’amavuko, wegukanye iri kamba umwaka ushize.

Ndashimye yambitswe ikamba ari mu mwaka wa Gatanu w’amashushi yisumbuye, aho yigaga ibijyanye n’ubuzima. Yasimbuye Vanessa Safari wari umaze umwaka yambaye ikamba.

Ni mu birori byabaye ku wa 30 Mata 2021. Aho Ndashimye yahigitse abakobwa 11 bageranye mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa, biyerekanye mu ntambuko ya ba Nyampinga.

Iri rushanwa ritegurwa na Glomec (Global Meetings Company), mu rwego rwo guteza imbere umwana w’umukobwa, binyuze mu bwiza, umuco no kugaragaza ko ashoboye muri sosiyete.

Juno Kizigenza agiye gutaramira ku nshuro ye ya mbere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) 

Gaz Mawete azaririmbira abazitabira ibirori byo guhitamo Miss Clepotra Goma 2022 bizaba ku wa 6 Ugushyingo 2022


 

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘500’ YA GAZ MAWETE NA CHILLY

 ">

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'AYE' YA JUNO KIZIGENZA

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND